Kenya (izina mugiswayili:Kenya cyangwaJamhuri ya Kenya; mu zindi ndimi iryo zina ryandikwa nka "Kenya "cyangwaRepublic of Kenya ) n’igihugu kiri mu bihugu biri mu muryango w'Africa y'uburasirazuba ku mugabane waAfurika.iki gihugu gifite ubuso bungana na kilometero kare 582,646 km2, Kenya nicyo gihugu cya 48 kinini ku isi ku buso bwose.
Umurwa mukuru wa Kenya niNairobi, ni mu gihe umurwa mukuru wayo wa kera wari umujyi wa Mombasa uri ku nkombe. Umujyi wa Kisumu n'umujyi wa gatatu munini kandi ni n'icyambu cy'imbere ku kiyaga cya Victoria. Indi mijyi yingenzi izwi yo mu gihugu cya kenya harimo Nakuru na Eldoret.
Kugeza ubu muri 2025 , Kenya ni igihugu cya mbere gifite ubukungu buhagaze neza mu bihugu biri mu muryango wa Africa y'uburasirazuba, iki gihugu kikaba igihugu cya 10 mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza muri Africa.
iki gihugu ni icya 3 mu bukungu muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara nyuma yaNijeriya na Afurika y'Epfo.
Kenya ihana imbibi naSudani y'Amajyepfo mu majyaruguru y'uburengerazuba,Etiyopiya mu majyaruguru,Somaliya mu burasirazuba, Uganda mu burengerazuba,Tanzaniya mu majyepfo, n'Inyanja y'Ubuhinde mu majyepfo y'uburasirazuba.
Kenya ifite ibibuga by'indege birimoJomo Kenyata International Airport giherereye mu mujyi wa Nairobi naMoi international Airport Kiri mu mujyi wa Mombasa.