Abantu benshi n’imbuga za interineti zitandukanye zitangaza ko gufata isukari ku rugero ruringaniye ari byo byiza kuko isukari nyinshi mu mubiri itera uburwayi.
Sugar in Junk Food - Doughnuts, Biscuits, Chocolate and Cake
Inyinshi muri izi mbuga zitangaza ko ibyo kurya byose umuntu afashe, umubiri uhita ubihindura nk’isukari hatitawe ku bwoko bw’ibiryo wafashe.
Isukari itandukanye n’ibindi biribwa nk’inyama, imbuto,imboga kuko byo bifite intungamubiri, imyunyu ngugu na aside; isukari yo ikaba itabifite kandi aribyo bifasha mu igogorwa (digestion) ndetse no kunyunyuza ibifitiye umubiri akamaro. Ibi bikaba byatera ikibazo umuntu wabifashe ku rugero rurenze kugira ingaruka.
Isukari yo mu Nganda: Abashinzwe kumenya impamvu zitera indwara z’ibyorezo basanze ko zifitanye isano no gukoresha isukari, nyuma basanga ububi bw’isukari butagarukiye aho, ahubwo isukari ishobora no guterakanseri yo mu mura, mu gifu, n’iyo mu munwa wa nyababyeyi (inkondo ya nyababyeyi).