Celine Dion,ni umwana w'umuhererezi mu bana cumi na bane, yatangiye kubona ibihembo akiri muto mu ntara ye,mu gihugu kavukire cyaQuébec yatangiye gutsindira ibihembo byihuse ku ndirimbo ye ya mbere Ce n'était qu'un rêve muri alubumu y'indirimbo z'igifaransa yahimbye mu myaka ahagana1980. izi ndirimbo zatumye arushaho gukundwa no kumenyekana mu gihe indirimbo yiseD'amour ou d'alliance (1983)yarimbye bwa mbere mu gihugu cy'Ubufaransa yamuheshejekurushaho kumenyekana no kwamamara muBufaransa . Yakomeje kwamamara akimara gutsinda amarushanwa y'indirimbo za Eurovision mu 1988 aho yari ahagarariye igihugu cy'Ubusuwisi mu indirimbo ye yise"Ne partez pas sans moi ."
Nyuma yizeicyongereza, ahindura imyambarire maze asinyana amasezerano na Epic Records muriAmerika . MuriAlubumuye yo mu Cyongereza,Unison, yasohotse mu 1990 maze imugaragaza nk'umuhanzi ukomeye wa pop mu masoko yomuri Amerika y'Amajyaruguru na Anglo-Saxon .
Mu myaka ya za 1990, yamenyekanye cyane ku isi, cyane cyane akora alubumu ebyiri ziza ku rutonde rw'izagurishijwe cyane mu mateka ya muzika :AlubumuFalling into you (1996) naLet's Talk About Love (1997), buri imwe yaycuruje kopi zirenga miliyoni 30 ku isi yose. Yakomeje kwigarurira imitima y'abatuye isi bose mu ndirimbo ye yise" My Heart Will Go On " no muri Filimi yiswe " Titanic ya Jemes Cameron en 1997.Yakomeje kwamamara muri alubumu nyinshi yagiye akora mugifaransa akomeza kuzicuruza ku masoko y'ubufaransa ibi kandi byamuhesheje amahirwe akomeye yo guhura na Jean-Jacques Goldman wamuyoboye muri Albumu D'eux (1995),Iyi niyo albumu y'indirimbo z'igifaransa yacurujwe cyane mu gihugu cy'Ubufaransa no mu isi yose." S'il suffisait d'aimer" (1998).
Mu myaka ya za 2000, yamenyekanye cyane nk'umukinnyi w'umugore wa filimi, cyane cyane mu gitaramoUmunsi mushya… cyatangiwe i Las Vegas kuva 2003 kugeza 2007, kikaba ari cyo gitaramo cyinjije amafaranga menshi mu mateka hamwe naTaking Chances World Tour kuva 2008 kugeza 2009 cyabaye imwe mu ngendo zunguka cyane mu bihe byose .
Mu myaka ya za 2010, yongeye gutura i Las Vegas kuva mu 2011 kugeza 2019 kandi akora ibitaramo byinshi byo mu karere ku isi. Mu mwaka wa 2016, urupfu rw'umugabo we n'umuyobozi, René Angélil, wagize uruhare runini mu byiciro byose yatsindiye, byagaragaje impinduka mu mwuga we.
Umuziki wa Celine Dion ufasha abakunzi be mu ibintu bitandukanye, kuva R&B kugeza gospel kugeza kera kugeza pop . Yandika cyane cyane mu Gifaransa n'Icyongereza, ariko nanone rimwe na rimwe muakandika muri Espagnol,Igitaliyani,Ikidage,Ikilatini,Ikiyapani na Mandarin, azwi cyane kandi azwi nk'umwe mu bantu bafite ijwi rikomeye muri muzika ya pop. Yakiriye ibihembo bitanu bya Grammy, harimo Album y'umwaka n'indirimbo y'umwaka, naho ibihembo bibiri bya Academy by'indirimbo y'umwimerere nziza byahawe indirimbo yakoze mu 2003, ihuriro mpuzamahanga ry’inganda za Fonografiya ryamuhesheje icyubahiro kubera kugurisha alubumu zirenga miliyoni 50 muBurayi . Mu bihembo bya muzika ku isi 2007, yahaweigihembo cya Legend mu rwego rwo kumushimira « Gutsinda ku isi yose hamwe no guteza imbere ibikorwa bya muzika»[1] . Mu buryo nk'ubwo, yahaweigihembo cya Billboard Icon Igihembo cya Billboard Music Awards mu 2016[2] mu rwego rwo gushimira umwuga we wose[3] .
Umuhanzi rukumbi wamamaye cyane mu mateka ya muzika muri Kanada mu mateka. Ni umwe mu bahanzi bagurishije Alubumu nyinshi cyane hamwe na miliyoni zirenga 200 zagurishijwe kwisi yose[4] ,[5] ,[6] .